Muhanga:Umujura yahisemo kwiyahura ubwo bari baje mu rugo rwe kumwishyuza ibyo yibye

Umugabo ukekwaho ubujuro yahisemo kwiyahura ubwo bari baje mu rugo rwe kumwishyuza ibyo akekwaho kwiba,gusa imana ikinga ukuboko bahita bamutabara atarashiramo umwuka.

TV1 dukesha iyi nkuru  yatangaje ko umugabo wo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye usanzwe ukekwaho kwiba ,abaturage bagiye mu rugo rwe bagiye kumwishyuza ibyo akekwaho kwiba   maze ahitamo kwiyahura.

Ku bwamahirwe ariko abaturage bahise batabarira hafi atarapfa maze uyu mugabo ahita ajyanwa kwa muganga.

Bikaba bivugwa ko ngo uyu mugabo yajyanwe kwa muganga atakibasha kuvuga nyuma yaho atabawe n’abaturage agerageza kwiyahura.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *