Senegal ibimburiye Amakipe ya Afrika kubona Intsinzi ya mbere mu gikombe cy’Isi 2022.

Mu gikombe cy’isi kiri kubera mu gihugu cya Qatar nta kipe nimwe mu zihagarariye Umugabane wa Afrika, Senegal ibimburiye kubona Amanota 3.

 

Ni Imikino nubundi yatangiye Senegal ariyo kipe mu zihagarariye afrika ihabwa Amahirwe yo kuba yakwitwara neza nubwo yahuye n’Ikibazo cyo gutakaza Sadio Mane ufatwa nk’Inkingi ya mwamba.

Iyi senegal benshi mu banyafrika bahaga Amahirwe, siko byaje kugenda kuko yatangiye itsindwa n’Ikipe y’Igihugu y’Ubuhorandi Ibitego 2-0.

Imikino ibanza yose muatsinda irangira nta kipe nimwe ya Afrika ibashije kubona intsinzi, aho maroke yanganyije na Croatia 0-0, Tunizia ikanganya na Danmark 0-0, Cameron itsindwa n’Ubusuwisi Igitego 1-0, Ghana itsitdwa na Portigal 3-2. Abantu basigara bibaza Igihe Amanota 3 azabonekera ku bihugu bihagarariye Afrika.

Nyuma yuko kutitwara neza, Senegal ikaba ariyo yabonye Intsinzi ya mbere aho yanyagiye Quatar yakiriye iri rushanwa Ibitego 3-1,  Umukino watangiye ku Isaha y’isaa cyenda zo mu Rwanda, nubundi Senegal niyo yatangiye isatira cyane, ariko Qatar nayo ikihagararaho, aho byasabye Umunota wa 41 kugirango rutahizamu Boulaye Dia ukinira Salernitana yo mu butaliyani afungure amazamu. byaje kurangira Igice cya mbere ari 1-0.

Nubundi ntibyatinze Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48 Famara Diedhiou ukinira Alanyaspor atsinda icya 2, mu gihe qatar nayo yakozemo ku munota wa 78 Igitego cyatsinzwe na Mohammed Muntari ukinira Al Duhail.

Senegal yaje guhamya Itsinzi ku munota wa 84 aho Bamba Dieng ukinira marseille yatsindaga igitego cya 3.

Amakipe yandi ahagarariye Umugabane wa Afrika azakina Imikino yayo ya kabiri, tariki ya 26 saa sita Tunisia izakina na Australia, ku cyumweru tariki ya 27  saa cyenda Maroke ikine n’Ububirigi, naho ku wa mbere taki ya 28 saa sita Cameron izakina na Seribia, mu gihe saa cyenda Ghana izaba iri kumwe na Koreya yepfo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *