US:Uwitwaje intwaro yinjiye muri Supermarket ya Walmart yica abantu barindwi

Umugabo witwaje intwaro yishe abantu barindwi muri Supermarket ya Walmart iherereye chesapeak muri Leta ya Viriginia muri Amerika nkuko Polisi ibivuga.

Uyu mugabo bikekwa ko ariwe ukuriye iri guriro(Manager) yafunguye umuriro  ku bari mu iguriro nawe arirasa ahita apfa.

Ibiro bya chesapeak byatangaje ko Polisi yatangaje kuri Twitter Ati:” hari umuntu winjiye muri iri guriro  rya Walmart yica abantu”.

Ntamakuru arambuye aramenyekana ariko Polisi yatangaje ko hari abantu barindwi bapfuye abandi barakomereka.Gusa ntamakuru y’impamvu yabiteye iramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi Leo kensinski yavuze ko uwarashe yari ari imbere muri Supermarket kandi ko yari wenyine.

Walmart ivuga ko yababajwe nibyabaye ariko ko iri gukorana bya hafi nabashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.

Polisi yatangaje ko amakuru yizewe kuri iki kibazo izayayatangaza kuri uyu wa Gatatu mu gitondo mu masaha yo muri Amerika,ivuga ko ikiri gukora iperereza kuri ubu bwicanyi.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Polisi ya chesapeak iri ahabereye ubwo bwicanyi ndetse n’umukozi wa Walmart avuga uko byagenze.

Uyu mukozi yavuze ko yari yavuye mucyumba cy’abakozi yari arimo ari nacyo manager yinjiyemo arirasa.

Undi mugore  witwa Joetta Joffery yabwiye CNN ko yari ari ahabereye ubwo bwicanyi kandi ko yahise yohereza ubutumwa.

Ati”Birababaje kuko twabuze bamwe mubo twakoranaga”.Asobanura ko atazi umubare nyakuri wabapfiriye muri ubu bwicanyi.

Iki gitero kibaye nyuma yuko hari ikindi cyabaye muri Leta ya Colorado munzu y’imyidagaduro  yitwa LGBT cyahitanye  abantu batanu gikomeretsa abandi barindwi.

Polisi iri gukora iperereza ahabereye ubwicanyi ku iguriro rya Walmart

Ntago ari ubwambere ubwicanyi nkubu bubaheyo muri Waltmart kuko  muri Wal paso, i Texas  muri 2019 habereye ubwicanyi bwahitanye abantu 23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *