Nyuma ya Arijantine, Ikindi gihangange muri ruhago y’Isi gitaye Ibaba.

Ibirori by’Umupira w’Amaguru biri kubera mu gihugu cya Quatar mu gikombe cy’Isi , mu bihugu 32 byitabiriye, bimwe mu bihugu byatangiye gukorwa mu jisho bitsindwa n’Amakipe atahabwaga amahirwe.

.

Imikino y’Igikombe cy’Isi irakomeje mu matsinda atandukanye irakomeje, nyuma yaho Igihugu cya Ekwateli kitwaye neza ku mukino ufungura Irushanwa kigatsinda Katari yakiriye iyi mikino ku bitego 2-0 bigasa nkaho bitunguye Abantu bibaza uburyo Katari itsinzwe idakozemo.

Gutungurana birakomeje ku makipe y’Ibigugu bikomeje gutenguha abafana babyo, kuko Inkoni Arabiya Sawudite yakubitishije Arijantine niyo yatije Ubuyapani, kubera ko uko byagendekeye Albicereste bayobowe na kizigenza Lionel Messi abakunzi ba ruhago bakagwa mu kantu, ibintu bidasanzwe aho Ikipe ikomeye itsinda Igitego ikakishyurwa igatsinrwa nikindi, bikarangira itakaje Umukino wose.

Ibi rero byabaye kuri Arijantine, ninabyo byakorewe Die Mannschaft kuko ku munota wa 33 nibwo Ubudage bwabonye Igitego kuri penaliti yatsinzwe na Iker Gundogan w’Imyaka 32 ukinira kipe ya Manchester City mu gihugu cy’Ubwongereza. Ubuyapani ntibwacitse Intege kuko Igice cya mbere cyarangiye ari uko bimeze aho byategereje Iminota 75 ubwo Ritsu Doan usanzwe akinira Ikipe ya Freiburg mu budage yishyuraga icyo gitgo, bidatinze ku munota wa 83 Takuma Asano atsindira Ikipe ya Samurai Blue Igitego kintsinzi, Ubudage bufite Igikombe cyIsi cya 2014  busigara bwimyiza imoso.

ubudage bwari bwakoze ku bikomerezwa byose birimo Manuel Neuer, Antonio Rudiger, Joshua Kimmich, Thomas Muller, Kai Havertz, Leroy Sane nabandi.

 

Indi mikino yabaye nayo ikarangira uko abantu benshi batabitekerezaga, naho Ikipe y’Igihugu ya Maroke yanganyije na Krowasiya 0-0 nyamara abakinnyi barimo Luka Modric, Ivan Perisic, Matteo Kovacic bahabwaga amahirwe yo kwitwara neza. Espanye yiganjemo Abakinnyi abakiri bato banyagira Costa Rica bitego 7-0.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *