Rwanda: Umwe mu ba Star muri Basketball bavuka mu Karere ka Muhanga yasezeranye.

Kapiteni w’Amavubi ya Basketball Shaka Olivier, yasezeranye kubana Akaramata n’Umukunzi we Isaro Amanda bamaze Imyaka bakundana.

 

Uyu Musore ufite Indeshyo imwemerera gukina uyu mukino w’Amaboko, muri izi mpera z’Icyumweru gishize nibwo yegukanye burundu Inkumi y’Uburanga butangaje ku mugaragaro, nyuma y’Amezi arenga 10 amusabye kumubera Umugore, cyane ko birya bita gutera Ivi uyu Kapiteni w’Ikipe y Iihugu ya Basketball yari yabirangije tariki ya 30 Mutarama 2022 maze Amanda nawe akabyemera atazuyaje, uyu Mukobwa nyuma yo gutegereza Igihe kirekire kuwa 15 kanama nibwo habayeho gusaba no gukwa.

Shyaka Olivier ni umwe mu byamamare bikomoka mu karere ka Muhanga kuko yavukiye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Olivier yize mu mashuri abanza ya Gitarama, ayisumbura ayiga Saint Joseph Kabgayi mu gihe Kaminuza yayize muri ULK, akaba yarahakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Ibaruramutungo(Bachelor’s Degree in Finance).

Shyaka Olivier yatangiriye Urugendo rwe mu gukina Basketball mu mashuri y’Isumbuye, aho mu mwaka wa 2012/2013 yakiniye Kigali City,¬† 2014 agakinira Espoir, naho 2018 akinira REG ubwo yayifashaga gutwara Igikombe cya Shampiona 2020/2021 batsinze Patriots. Mu gihe mu Ikipe y Igihugu ho yinjiyemo 2011 mu bato, naho mu bakuru yahamagawe bwa mbere 2013 ku geza ubwo ayibereye Kapiteni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *