Igikombe cy’Isi: Igihangange cya mbere mu gikombe cy’Isi gitengushye Abakunzi bacyo

Ikipe y’Igihugu ya Arijantine itangiye nabi mu mikino y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri Quatar aho itsinzwe ku mukino wa mbere na Arabiya Sawudite.

 

Nyuma yuko Ikipe ya Ekwateli itsinze Katali 2-0 ku mukino ufungura iri rushanwa, Ubwongereza bukanyagira Irani ibitego 6-2, Senegali igatsindwa n’Ubuhorandi 2-0, mu gihe leta zunzubumwe za  Amerika yanganyije na Weles 1-1. Imwe mu makipe yahabwaga Amahirwe yo gutwara iki gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka(Arijantine), itangiye itungurwa bikomeye n’Igihugu cyafatwaga nk’ikizabimburira ibindi gusezererwa(Arabiya Sawudite).

Ni Umukino watangiye ku Isaha ya saa sita z’Amanywa hano mu Rwanda, benshi mu bakunzi b’Umupira w’Amaguru bari bafitiye ikizere Arijantine kuko iheruka gutwara Igikombe gihuza Ibihugu byo  muri Amerika y’Epfo(Copa Amerika), ndetse ikaba inafite Umukinnyi ufatwa nk’uwa mbere ku Isi, kuko amaze gutwara Imipira ya Zahabu 7 ihabwa uwahize abandi ku mugabane w’Uburayi.

Uyu ni Umukino watangiranye n’Igitego cya Lionel Messi kuri penaliti ku munota wa 10 gusa, benshi bibwiraga ko Ibitego bigiye kurumbuka bijyanye n’Abakinnyi bakomeye kuruhande rwa Arijantine barimo Lionel messi, Paulo Dybala, Lautalo Martinez, Nicolas Otamendi, Di maria n’abandi, ariko siko byagenze kuko Igice cya mbere cyarangiye ari uko bimeze. Mu gihe Igice cya kabiri cyatangiranye no kugombora kwa Arabiya Aawudite ku  munota wa 48, Igitego cyatsinzwe na Al Shehri Umupira yari ahawe na Al Buraikan, ntibyatinze kuko ku munota wa 53 Al Dawsari atsindira Arabiya Sawudite Igitego cya 2, Iminota 90 ndetse n’inyongera zayo birangira Arijantine ntacyo yibwiye, Abanyarijantine batangira babihirwa n’Igikombe cy’Isi bakomeza gushinja Messi ko ntacyo arabamarira ku ruhando mpuzamahanga kugeza ubu.

Tugiye mu migendekere y’Umukino Arijantine yayoboye Umukino kuko yihariye Umupira ku kigero cya 69%, mu gihe Arabiya Sawudite yawugumanye  31%, Arijantine yateye Imipira 6 yashoboraga kubyara Ibitego mu gihe Arabiya Sawudite yo yateyemo 2 gusa ari nayo yavuyemo ibyo bitego, Umuzamu wa Arabiya Sawudite yazibiye Ibitego Inshuro 6, uwa Arijantine nta nimwe, Amakosa 21 ku ruhande rwa Arabiya Sawudite yavuyemo Amakarita 6 y’Umuhondo, Arijantine yakoze 6 atatanzweho ikarita nimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *