AU:Umuyobozi wa AU yahishuye icyakorwa kugirango intambara ya M23 na FARDC irangire.

Umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU), Moussa Faki Mahamat, yavuze ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC n’ubushyamirane buri hagati ya Kinshasa na Kigali.

 

Ubwo yari yatumiwe na RFI na France 24 nyuma y’inama ya 19 ya Francophonie, yashyigikiye inzira ikomeje gukorwa mu karere.

Umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU), Moussa Faki Mahamat

Ati: “Ikibabaje ni uko ibintu atari bishya. Mu myaka irenga makumyabiri, uburasirazuba bwa DRC buri mu bibazo. Ni ikibazo ku Banyekongo, ku baturanyi babo kandi ni ikibazo ku mugabane wa Afurika “.

Kuri we, inzira yo gukurikizwa n’iya politiki.

Ati: “Muri aya makimbirane, hakenewe igisubizo cya politiki byanze bikunze: inzira yatangiriye i Nairobi n’imbaraga za perezida wa Angola. Izi mbaraga zishyizwe hamwe zigomba kutugeza ku gisubizo cya politiki. Nibyo twahitamo “.

Mu gihe Kinshasa ishimangira ko itazahurira ku meza y’ibiganiro na M23 , Moussa Faki Mahamat yavuze ko byaba byiza abakongomani bahisemo ibibabereye.

Ati“Mu kumva umuhuza Uhuru Kenyatta, ibiganiro bya Nairobi bigomba gukomeza. Abanyekongo ni bo bagomba kumenya uwitabira izo nama. Hifujwe, ko mu rwego rwo gushakisha amahoro,aribo babigiramo uruhare rushoboka. Ibyo ari byo byose, impande zihanganye ubwazo ni zo zizi igikenewe ”.

Perezida wa Kenya, William Ruto, ari i Kinshasa kuva ku cyumweru mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’iki kibazo. Azahura na mugenzi we wa congo kugira ngo barebe uko iyi nzira yakomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *