Ronaldo na Lewandowski gishobora kuba igikombe cy’isi cyabo cyanyuma(2022)

Messi, Ronaldo, Lewandowski nominated for FIFA's best men's player - CGTN
Lionel Messi na Cristiano Ronaldo iki gishobora kuba aricyo gikombe cyabo cyanyuma kimwe n’abandi bakinnyi benshi bagiye babura amahirwe yo kucyegukana mu bihe bitandukanye.

Turagaruka kubakinnyi basa naho aya mahirwe ariyo basigaranye yo kuba bakwegukana igikombe cy’isi ,bijyanye n’imyaka yabo cyangwa nibyifuzo bagiye bagira mu gihe batangiraga urugendo rwabo rw’umupira w’amaguru.
Cristiano Ronaldo(Portugal)

Mu gikombe cy’isi cya 2026 azaba yujuje imyaka 41,mu kwezi kwa cyenda yatangajeko atazasezera nyuma y’icyi gikombe cy’isi ariko se imbaraa azaba akizifite?gukina amarushanwa menshi,gutsinda ibitego byinshi,nutundi duhigo nibya Cristiano,ibitego 700,ibikombe 30,imipira ya zahabu 5 aya niyo mahirwe asa naho asigaye kur uyu mugabo usabwa kuzakora ibidasanzwe.

Lionel Messi(Argentine)

Uyu igikombe cy’isi gitaha azaba yujuje imyaka 39,ibitego 695 yatsindiye Barca bimugira igihanganye kubwimpano idasanzwe imeze nkiyikimanuka afite,amaze gutwara imipira ya zahabu 7,amaze gutsindira PSG ibitego 11 amaze no gutanga imipira 14 ivamo ibiteo mu mikino 18,yagiye asezera mu ikipe y’igihugu nyuma agasabwa kugaruka nabakunzi nawe bisa naho aricyo gikombe cy’isi cyanyuma.

Robert Lewandowski(Poland)

Lewandowski ku myaka ye34 amaze gutsindira Barcelona ikipe ye nshya ibitego 18nmu mikino 19,uyu mukinnyi ufatwa nkintwari ya Bayern yo mu budage,biragaragarako iki aricyo gikombe cyanyuam cy’isi agiye gukina.

Neymar(Brazil)

Neymar kumyaka 30 niwe muto uri kuri uru rutonde ariko bijyanye nuko yaraherutse gutangaza ko iki gishobora kuba aricyo gikombe cyanyuma cy’isi akinnye niyo mpamvu yajeho,muri uyu mwaka amaze gufash aPSG kuyitsindira ibitego 13 anatanga imipira ivamo ibitego 11,ni umukinnyi ufite impano ariko wagiye urangwa nimvune zahato nahato amaze gutsindira Brazil ibitego 75.

Luis Suarez(Uruguay)

Suarez agize imyaka 35,kimwe nabagenzi be banyuranye muri Barca barimo Messi na Neymar nawe uyu ushobora kuba ari umwaka we wanyuma mugikombe cy’isi,ntazibagirana mu gikombe cy’isi cya 2010 afata umupira nintoki ubwo bakinaga na Ghana ndetse nihangana rye na Chiellini w’ubutaliyani muri 2014 kimwe nabagenzi barimo Cavani,Velez na Diego Godin imyaka yabajyanye bari muri 35 kuzamura bivuzeko uyu musore wanyuze mu makipe arimo Liverpool,Barca na Atretico Madrid ubu akaba yarasubiye iwabo mu ikipe yazamukiyemo ya Nacional aricyo gikombe cye cyanyuma.
Luca Modric(Croatia)

Luca Modric ari mumyaka 37 ni inshuro ya 8 agiye gukinira Croatia mu marushanwa akomeye kw’isi,amakuru ahari nuko azahagarika umupira nyuma yiki gikombe cy’isi,yagize uruhare rukomeye mu gikombe cy’isi cya 2018 gusa byarangiye baviriyemo kumukino wanyuma batsinzwe n’Ubufaransa,icyo gihe yatwaye ibihembo byinshi birimo nicyumukinnyi witwaye neza kurusha abandi.

Karim Benzema(France)

Uyu rutahizamu wa Real Madrid nyuma y’igikombe cy’isi azaba yujuje imyaka 35,niwe ufite umupira wa zahabu wuyu mwaka wa 2022,nyuma yotsinda ibitego 44 mu mikino 46,iki ni igikombe cy’isi cye cya 2 agiye gukina nyuma yuko bimwe mubyabanje yari yarahagaritswe mu ikipe y;igihugu kubera ikibazo yagiranye na mugenzi we.

Gareth Bale(Wales)

Ni igikombe cy’isi cyambere agiye kwitabira ariko gishobora no kuba icyanyuma afite imyaka 33 ,nyuma yuko amasezerano yarafitemu ikipe ya Real Madrid arangiye y’igiriye muri America ,afasha Loa Angeles FC gutwara shampiyona ya MLS,igikombe cy’isi cy’ubutaha azaba afite imyaka 37 aherutse gutangaza ko atazahagarika ruhago nyuma ya Qatar.

Manuel Nuer(Germany)

Neuer ni umuzamu mwiza mukiragano gishya cy’umupira w’ubudage yaba mu ikipe ye ya Bayern n’ikipe y’igihugu y’ubudage ,yatwaranye nayo igikombe cy’isi cya 2014 ndetse anaza mu ikpe y’irushanwa muri 2026 azaba yujuje imyaka 40.

Sergio Busquets(Spain)
Uyu mugabo w’umunya Espanye yagize ibihe byiza nanubu aba inkingi yamwamba mu ikipe ya Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu ya Espanye yatwaranye nayo igikombe cy’isi cya 2010 ,imyaka 20 irashize ari kuruhembe rw’abakinnyi beza bakina mu kibuga hagati ,ubu afite imyaka 34.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *