Queen Elizabeth II yasize ibaruwa izafungurwa nyuma y’imyaka 63

Queen Elizabeth II yasize ibaruwa izafungurwa nyuma y’imyaka 63

September 20, 2022 Off By M COBRA

Umwamikazi Elizabeth II umaze amasaha macye atabarijwe, yasize ibaruwa y’ibanga izafungurwa nyuma y’imyaka 63 uhereye ubu.ni ibaruwa yandikiye abaturage bo muri Sydney iteganijwe kuzafungurwa muri 2085.

 

Hashize iminsi 13 Umwamikazi w’Ubwongereza atanze yatabarijwe tariki19 Nzeri 2022.Gusa nubwo yatanze amagambo ye akomeye yuje ubuhanga azagumaho biturutse ku Ibaruwa yibanga yasize yandikiye abaturage ba Sydney muri Australia ategeka ko idashobora gufungurwa mbere y’umwaka wa 2085.Ikaba izafungurwa mu mwaka wa 2085 nyuma y’imyaka 63 atanze nkuko yasize abitegetse.

The Indipendent UK iki kinyamakuru cyatangaje ko iyi baruwa yibanga Umwamikazi Elizabeth II yayanditse mu mwaka 1986 mu Gushyingo ihishwa mu nyubako ya Nyirakuruza,Umwamikazi Victoria kuva icyo gihe.

¬†Umwamikazi Elizabeth II yahaye iyo baruwa umuyobozi w’Umujyi wa Sydney ubwo inyubako y’umwamikazi Victoria yari igiye gusanwa mu mwaka 1986.

Iyo nyubako yubatswe bwambere mu mwaka 1898 hizihizwa yubire y’imyaka 60 y’Umwamikazi Victoria.Nkuko Daily

Express yabitangaje amabwiriza yayitanzweho agira ati”Ku munsi uzatoranywa muri 2085,nyuma y’ivuka rya Yezu uzafungure iyi baruwa ugeze ubutumwa bwange ku baturage ba Sydney”isozwa nizina Umwamikazi Elizabeth II ahajya umukono w’umwanditsi.

ibaruwa Umwamikazi Elizabeth II yasize yanditse izafungurwa nyuma y’Imyaka 63.