Microsoft na Google ibigo by’ikoranabuhanga byagaragarijwe ishoramari mu Rwanda

Microsoft na Google ibigo by’ikoranabuhanga byagaragarijwe ishoramari mu Rwanda

August 25, 2022 Off By M COBRA

Minisiteri y’ikoranabuhanga yeretse abakozi n’abashoramari ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga,amahirwe y’ishoramari ari muri urwo rwego mu Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo,IRADUKUNDA Yves ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya 11 izwi nka Africa Peering and Interconnection Forun(AfPIF),nibwo yabigarutseho.

Ni inama ngarukamwaka igamije kwagura no guteza imbere internet muri Africa,harebwa ibitarakosorwa,n’ibigomba gushyirwamo imbaraga,yateguwe na sosiyete ya internet n’umuryango wa Africa IXP Association (AFIX) kubufatanye n’ikigo giharanira inyungu zabakoresha internet mu Rwanda RITCA iterwa inkunga na Liquid Intelligency Technologies.

Kuva tariki 23 kugeza 25 Kanama i Kigali, yahuje abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku mugabane no ku Isi.barimo Meta,Google, Liquid intelligency Technollogies,Microsoft,Internet Initiative  Japan Lab Africa Data Centers n’ibindi.

Amahirwe Y’ishoramari aboneka mu Rwanda ashingira ku kuba rwariyemeje kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Africa,hakaba hakenewe ibikorwaremezo bizorohereza ibikorwa by’ikoranabuhanga.

Hari kandi kuba inzego zose zarimakaje ikoreshwa ry’ikoranabuhanga,haba mu .burezi,ubuvuzi,ubuhinzi,inganda,imyubakire y’ibikorwaremezo nimiyoborere myiza nibura 98% za Leta umuturage akenera ziboneka kuri Internet ku rubuga rw’Irembo.

Umuyobozi mukuru wa RITCA,INGABIRE Mwikarago Grace yagaragaje ko kwakira iyi nama ku Rwanda ari amahirwe akomeye y’ishoramari bigendanye n’ibigo bikomeye byayitabiriye.

Umuyobozi mukuru w’ikigo ngenzuramikorere RURA,Deo Muvunyi yagaragaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda ryamaze gushimangira ko rizashingirwaho mu iterambere aho serivisi ziryifashisha.

Ubusanzwe RURA niyo igena ibiciro bya Internet hagendewe kuko yaranguye yinjizwa,mu gihugu ndetse no kubipimo mpuzamahanga ariko hashingirwa ku bikorwaremezo biri gukorwa.

Kugeza ubu internet ibasha kugera mu gihugu hose ku kigero cya 66%,nkuko minisiteri ibivuga nyamara ababona internet ihagije bagera kuri 22%.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri w’Ikoranabuhaga na Inovasiyo, Iradukunda Yves

Abahanga mu bya internet bagaragaje aho igeze ikoreshwa 

Abashoramari mu Ikoranabuhanga basabwe kutibuza amahirwe y’ishoramari