Tariki 6 Nyakanga bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Tariki 6 Nyakanga bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

July 6, 2022 Off By M COBRA

Tariki 06 Nyakanga ni umunsi wa 188 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 177 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2004: Radio Izuba, Radiyo y’Abaturage ikorera mu Burasirazuba bw’u Rwanda yatangiye gukora ku mugaragaro.

1484: Diogo Cão ukomoka mu gihugu cya Portugal yageze ku isoko y’umugezi wa Congo.

1785: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hemewe ikoreshwa ry’Idolari nk’ifaranga ry’igihugu.

1885: Umuhanga mu binyabuzima, Louis Pasteur yageze neza ku ntego ye y’isuzuma y’ikoreshwa ry’urukiko rw’ibisazi (rabies), nyuma yo kuvura umurwayi wari warumwe n’imbwa, umwana w’umuhungu witwa Joseph Meister.

1893: Umujyi muto wa Pomeroy, wo muri Leta ya Iowa iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washenywe bikomeye n’inkubi y’umuyaga Tornado nyuma yo guhitana abantu 71 hagakomereka abandi 200.

1964: Igihugu cya Malawi cyatangaje ubwigenge bwacyo, nyuma yo kwibohora ubukoloni bw’Abongereza.

1966: Igihugu cya Malawi cyahindutse Repubulika, Perezida wa mbere aba Hastings Banda.

1967: Intangiriro y’intambara ya gisivile(Nigeria Civil War), nyuma y’aho ingabo za Leta zigaruriye Biafra.

1975: Comore yatangaje ubwigenge bwayo, imaze kuva ku ngoyi y’ubukoloni bw’igihugu cy’u Bufaransa.

1998: Ikibuga cy’indege Kai Tak Airport cyo muri Hong Kong cyatangiye gukoreshwa nk’ikibuga mpuzamahanga gishya, cya Check Lap Kok.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1933: Frank August, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.

1935: Tenzin Gyatso, Dalai Lama XIV, uyu akaba yaragenewe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.

1975: Curtis James Jackson III, uzwi cyane ku izina rya 50 Cent, umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uririmba mu njyana ya Rapp.

Yavukiye mu majyepfo ya Jamaica, azwiho kuba yaratangiye kunywa ibiyobyabwenge ku myaka 11 y’amavuko gusa, ni umwe mu bantu bazwi cyane barashwe inshuro nyinshi kuko amaze kuraswa inshuro icyenda zose.

Mu mwaka wa 2002 yabonanye n’umuhanzi Eminem wamufashije kuzamuka cyane afatanije na Dr Dre.

Mu mwaka wa 2003, yashinze itsinda ry’abahanzi rikomeye rizwi nka G-Unity Records, ryakoranye n’abahanzi benshi kandi bakomeye nka Young Buck, Lloyd Banks na Tony Yayo.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1901: Prince Chlodwig zu Hohenlohe-Schillingsfürst, wabaye Chancellor w’igihugu cy’u Budage.

2009: Robert McNamara, Umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’ingabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Indirimbo zasohotse muri Amerika

2017: Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber – Despacito
2016: Drake Featuring WizKid & Kyla – One Dance
2015: Wiz Khalifa Featuring Charlie Puth – See You Again
2014: Iggy Azalea Featuring Charli XCX – Fancy
2013: Robin Thicke – Blurred Lines
2012: Carly Rae Jepsen – Call Me Maybe
2011: Pitbull – Give Me Everything
2010: Katy Perry – California Gurls
2009: The Black Eyed Peas – Boom Boom Powyoutube
2008: Katy Perry – I Kissed A Girl

Bimwe mu bitabo byasohotse

2011: One Summer cya David Baldacci
1991: The Kitchen God’S Wife cya Amy Tan
1970: Great Lion Of God cya Taylor Caldwell
1972: The Blue Knight cya Joseph Wambaugh
1958: A Death In The Family cya James Agee