CHOGM 2022 : Boris Johnson aravuga ko perezida Vladimir Putin ari kwicisha inzara abakene

CHOGM 2022 : Boris Johnson aravuga ko perezida Vladimir Putin ari kwicisha inzara abakene

Igikomangoma Charles, umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland, Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’intebe Boris Johnson nibo bavuze amagambo atangiza iyi nama kumugaragaro tariki  ya 24 ukwezi kwa gatandatu 2022.

 

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yashinje Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya gufunga ibyambu byari kugeza ibiribwa ku bakene cyane ku isi.

Mu ijambo rye mu muhago wo gutangiza inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth irimo kubera i Kigali, Johnson yasabye ibi bihugu gushakira ibisubizo hamwe “ku kaga Putin yateje isi abigambiriye”.

Johnson yagize ati: “Rumwe mu ngamba zidukomereye ni ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine no kuba Putin yarafunze ibyambu byari kuba bigeza ibiribwa ku bakene kurusha abandi ku isi.

“Kugeza ubu, hafi toni miliyoni 25 z’ibigori n’ingano zirunze mu buhunikiro ahatandukanye muri Ukraine, bifashwe bunyago n’Uburusiya.”
Emir wa Qatar Tamim bin Hamad, wa kane uvuye iburyo, yaje nk’umutumirwa muri iyi nama kuko igihugu kitari mu bigize Commonwealth

Leta y’Uburusiya ihakana uruhare mu kaga k’ibiribwa kariho, igashinja ibihugu by’i burengerazuba ko ibihano byabyo ari byo byateye kugabanuka kw’ibiribwa no kuzamuka kw’ibiciro.

Moscow kandi yaburiye isi ko ibihugu bikennye cyane bishobora kuzazahazwa n’inzara kuko byinshi bicungira ku binyampeke biva mu mahanga.

Ukraine ni kimwe mu bihugu bya mbere byohereza ibinyampeke byinshi ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze n’ibikomoka kuri petrol mu bihugu byinshi, birimo n’u Rwanda rwakiriye iyi nama ya CHOGM, byarazamutse ku buryo butoroheye umuturage.

INKURU NYAMUKURU