Messi uwa 4, Rogerio Ceni wa 2; ”Abakinnyi 5 batsinze Ibitego byinshi ku mipira y’Imiterekano[coups francs] mu kinyejana cya 21”

Messi uwa 4, Rogerio Ceni wa 2; ”Abakinnyi 5 batsinze Ibitego byinshi ku mipira y’Imiterekano[coups francs] mu kinyejana cya 21”

Ibitego bivuye  ku mipira y’Imiterekano, ni bimwe mu bitego biryohera ndetse bikanashimisha Abarebyi b’Umupira w’Amaguru, kuburyo benshi mu bakunzi b’Umupira bajya bafata Abakinnyi bazi gutera iyi mipira babafata nk’Abadasanzwe.

 

Inzobere mu gutera Imipira y’Imiterekano buriya ni Ingenzi muri buri kipe y’Umupira w’Amaguru kuko buri kipe iba ikeneye bene aba bakinnyi bashobora gutsinda Ibitego byo hanze y’Urubuga rw’Amahina.

Gutera bene iyi mipira, buriya ntago bisaba ko uri Rutahizamu cyangwa uri Umukinnyi usatira Izamu, ushobora no kuba ukina muyindi myanya yindi mu kibuga, niyo mpamvu kuri uru rutonde rw’Abakinnyi ba 5 batsinze Ibitego byinshi bya coups francs  turi busangemo Umunyezamu, bitunguranye ko Umuntu usanzwe arinda Ibitego ariko ugasanga ni nawe ubitsinda.

Mu mupira w’Amaguru benshi bakunda kuvuga ko Igitego aricyo gisobanuro cyawo, niyo mpamvu usanga Amakipe yose akina ashaka gutsinda Ibitego ngo atsinde ashimishe Abakunzi cyangwa abafana b’Umupira, muribyo bitego rero hari ibitsindwa na barutahizamu ibindi bigatsindwa n’Abakinnyi basanzwe bakina mu yindi myanya. Ibitego rero byaturutse Inyuma y’Urubuga rw’Amahina akenshi biba byatsindiwe kure, nko kuri metero 25 cyangwa zirenga, ariyo mpamvu akenshi Abatera iyi mipira bafatwa ko ari Abahanga.

Twihuse rero nkuko tubicyesha Afriquesports.net, reka turebe Abakinnyi 5 batsinze Ibitego [coups francs] byinshi mu kinyejana cya 21.

#5 Cristiano Ronaldo – 48; Ibitego ku mipira y’Imiterekano [coups francs]

Manchester United v Norwich City - Premier League

Ubushobozi bwa Cristiano Ronaldo ntawa bushidikanyaho ukurikije Amakipe yaciyemo akomeye, akaba ari kugasongero k’Abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri ruhago y’Isi.

Tekinike ye “knuckleball”, ubu ni uburyo bwe bwo gutera iyi mipira ubu iri kwiganwa n’Abakinnyi bato.

Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro [yavutse ku ya 5 Gashyantare 1985], Ronaldo afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu bihe byose, yatwaye Ibihembo 5 bya Ballon d’or, hamwe n’inkweto 4 za Zahabu zo ku mugabane w’u Burayi. Yatwaye kandi Ibikombe 32 mu makipe yagiye akinira mwuga we, harimo Ibikombe 7 bya Shampiyona, Ibikombe 5 bya UEFA Champions league n’ibindi bitandukanye, amaze gutsinda ibitego birenga 800. yakiniye Ikipe ya Sporting CP, Manchester United, Real Madrid na Juventus.

#4 Lionel Messi – 50; Ibitego ku mipira y’Imiterekano [coups francs]

Real Madrid v Paris Saint-Germain: Round Of Sixteen Leg Two - UEFA Champions League

Lionel Messi, uyu ni Umukinnyi udashidikanwaho kuko amaze gutwara Imipira ya Zahabu [ballon d’or] inshuro 7 nk’Igihembo cy’Umukinnyi w’Umwaka witwaye neza kurusha abandi kumugabane w’u Burayi, ibintu bitarakorwa nundi mukinnyi uwariwe wese ku Isi.

Mu mwaka w’imikino 2017-18 na 2018-19 yatsinze coups francs 7, kandi yari yarabikoze muri shampiyona ya 2008-09.

Lionel Andrés Messi [yavutse ku ya 24 kamena 1987] afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu bihe byose, Messi yatwaye Imipira 7 ya Zahabu [Ballon d’Or] yatwaranye na Barcelona ibikombe 35 byamakipe, harimo ibikombe 10 bya La Liga, ibikombe 7 bya Copa del Rey na UEFA Shampiyons league 4. Messi afite amateka yo gutsinda ibitego byinshi muri La Liga (474), muri rusange amaze gutsinda ibitego birenga 750.

#3 Ronaldinho – 55 ibitego ku mipira y’imiterekano [coups francs]

Portsmouth v AC Milan - UEFA Cup

Icyamamare muri Berezile, Ronaldinho numwe mubakinnyi bashimishije benshi mu bihe byabo. yahoraga akina amwenyura kandi byari bishimishije kumubona mukibuga cy’umupira.

Ubuhanga bwe buhebuje hamwe nuburyo yakoraga ibintu bidasanzwe byatumye aba umwe mubakinnyi bakunzwe cyane mubihe byose. Ronaldinho rero numwe mubahanga babaye mu kinyejana cya 21 bazwiho gutera imipira iteretse.

Ronaldo de Assis Moreira (yavutse ku ya 21 Werurwe 1980), bakunze kwita Ronaldinho Gaúcho . Ronaldinho ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bo mu gisekuru cye ndetse akaba n’umwe mu bakinnyi bari bafite impano  idasanzwe , Ronaldinho yatwaye ibihembo 2 by’umukinnyi witwaye neza ku isi ndetse n’umupira wa zahabu [Ballon d’or]. yaciye mu makipe nka Grêmio, Paris Saint-Germain, Barcelona, AC Milan, Flamengo, Atlético Mineiro n’izindi.

#2 Rogerio Ceni – 59 ibitego ku mipira y’imiterekano [coups francs]

Flamengo v Sao Paulo - Brasileirao Series A 2014

Rogerio Ceni yakoze ibintu bidasanzwe kuko ari Umunyezamu, yamenyekanye cyane bitewe no gutsinda ibi bitego bivuye kuri iyi mipira iteretse.

Icyamamare cyo muri brezile Ceni,  aratangaje kuko yarindaga Ibitego akanabitsinda, yakiniye Amakipe 2 y’iwabo ariyo Sinop na Sao Paulo.

Rogério Mücke Ceni ( yavutse ku ya 22 mutarama 1973: Afatwa nk’umwe mu bazamu bakomeye bo muri Berezile. Ceni yamaze imyaka 25 mu mwuga, aho yakinye imikino 1257 atsinda ibitego 131.

#1 Juninho Pernambucano – 74 Ibitego ku mipira y’Imiterekano [coups francs]

UEFA Champions League - Real Madrid v Lyon

Juninho Pernambucano afatwa nk’Umwami mu gutera iyi mipira iteretse, Yari Umuhanga cyane kuburyo benshi bemeza ko iyo yabaga ahagaze ku mupira babaraga Igitego atarawutera. Juninho niwe wamamaje tekinike ya ‘knuckleball’, ubu iri gukoreshwa cyane cyane ku mipira iteretse kure aho yatsinze ibitego bya coups francs 44 muri Olympique Lyonnais gusa.

Antônio Augusto Ribeiro Reis Júnior (yavutse ku ya 30 Mutarama 1975), bakunze kwita Juninho ni Umunyaburezili wakiniye amakipe nka Sport Recife, Vasco da Gama, Olympique Lyonnais, Al-Gharafa, New York Red Bulls.

 

SIPORO Uncategorized