Ukraine: Perezida Zelensky wa Ukraine  yasuye imijyi ya Mykolaiv na Odesa irimo intambara itoroshye

Ukraine: Perezida Zelensky wa Ukraine yasuye imijyi ya Mykolaiv na Odesa irimo intambara itoroshye

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yakoreye uruzinduko mu  turere twashegeshwe n’intambara ku rugamba mu majyepfo, mu gihe abasirikare ba Ukraine barimo gutera intambwe gahoro muri utwo turere.

Ubwo yasuraga umujyi wa Mykolaiv, yarebye inyubako zangijwe ndetse ahura n’abasirikare, abategetsi n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi,Perezida Zelensky yanasuye umujyi wa Odesa wo mu majyepfo ashyira uburengerazuba. Kuva intambara yatangira mu kwezi kwa kabiri, Uburusiya bwakomeje kuwumishaho ibisasu bya hato na hato.

Iyi mijyi yombi Uburusiya bufite intego yo kuyifata, muri gahunda yabwo yo gufata inkengero y’inyanja ya Black Sea.Kuva Uburusiya bwakura abasirikare babwo mu nkengero y’umurwa mukuru Kyiv, Zelensky yagiye ahura n’abategetsi bo mu bihugu by’amahanga.

Uburusiya ubu bwahinduye icyerekezo bwibanda ku gufata akarere ka Donbas ko mu burasirazuba.Ariko yanacyerensheje abasirikare b’Uburusiya ajya gusura uturere turimo imirwano ikaze. Mu byumweru bya vuba aha bishize, yasuye indi mijyi iberamo imirwano, irimo nk’umujyi wa Kharkiv wo mu burasirazuba.
Perezida Zelensky yabwiye abasirikare i Odesa ati: “Ni ingenzi kuba muriho. Igihe cyose muriho hari urukuta rukomeye rwa Ukraine rurinze igihugu cyacu”.

“Ndashaka kubashimira mu izina ry’abaturage ba Ukraine, mu izina rya leta yacu kubera akazi gakomeye cyane murimo gukora, akazi kanyu k’indacyemwa”.I Mykolaiv, Zelensky yatanze imidali ku basirikare, abashishikariza “kwita kuri Ukraine – ikintu cyonyine dufite. Kandi namwe mwiyiteho – ni mwebwe mwenyine mushobora kubikora”.

Uyu mujyi umaze igihe Uburusiya bufite intego yo kuwufata, kandi wakomeje kumishwaho ibisasu bya rokete n’ibisasu by’imbunda za rutura.

Uri kandi mu ntera ya kilometero 100 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Kherson, uyu wo wafashwe n’abasirikare b’Uburusiya kuva mu minsi ya mbere y’iyi ntambara.

Ariko ubu uyu mujyi wa Kherson abasirikare ba Ukraine barimo kugenda bawusatira gahoro gahoro.
Abasirikare ba Ukraine bamaze igihe batera intambwe gahoro ariko ihamye hagati ya Mykolaiv na Kherson basatira abasirikare b’Uburusiya

Muri ki cyumweru, Guverineri Vitaliy Kim w’umujyi wa Mykolayiv yavuze ko abasirikare b’Uburusiya barimo guturitsa amateme bakayasenya bakoresheje ibisasu hafi y’umujyi wa Kherson, mu guca intege igitero cya Ukraine cyo kwisubiza uwo mujyi.

Abategetsi baho bavuga ko gutera intambwe uko ari ko kose kwa Ukraine kuzashingira ku kuba intwaro yemerewe n’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) zizashobora kuhagerera ku gihe.

INKURU NYAMUKURU MU MAHANGA