” Messi, Ronaldo”; Paulo Dybala yatangaje Umukinnyi afata ko ari uw’Ibihe byose.

” Messi, Ronaldo”; Paulo Dybala yatangaje Umukinnyi afata ko ari uw’Ibihe byose.

June 2, 2022 Off By Moise KWITONDA

Paulo Dybala yaraye afashije Ikipe ya Argentine gutsinda finalissima, ni Umukino batsinzemo Ubutaliyani Ibitego 3-0. uyu mukinnyi watsinze Igitego cya 3 muri uwo mukino, yatangaje Umukinnyi mwiza mu bihe byose kuri we.

 

Uwahoze ari Umukinnyi wa Juventus, wakinanye na Ronaldo ndetse na Messi mu Ikipe y’Igihugu, ni umwe mu bakinnyi bacye bagize Amahirwe yo gukinana n’ibi bihangange muri ruhago mu myaka 10 ishize.  Abajijwe mu kiganiro n’Umunyamakuru  uzwi cyane wo muri Espagne witwa Ibai Llanos, Umukinnyi mwiza mu bihe byose, Dybala yasubije asimbuka Messi na Ronaldo kuri ubu bafatwa nk’abambere ku Isi kuko Messi wenyine afite Ballon d’Or 7, mugihe  CR7 we afite 5.

 

“Umukinnyi mwiza mu mateka? Uh… biragoye, iki ni Ikibazo gikomeye cyane (aseka). kuri njye, n’Umukinnyi wasezeye… Ntekereza ko Ronaldo (Nazário) ari umwe mu beza mu mateka. Yagiye ahura n’Imvune zikomeye mu Ivi. yasize byinshi mu mitwe yabakunzi ba ruhago kurenza n’ibyo bikombe byatwawe n’abandi”.

Paulo Exequiel Dybala (yavutse 15 Ugushyingo 1993), ni Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Arijantine wasoje Amasezerano mu Ikipe ya Juventus.

Dybala yatangiye uwo mwuga mu 2011 akinira Instituto de Córdoba, mbere yo gusinyira Palermo muri 2012, afite Imyaka 18. Muri 2015, yasinyiye Juventus begukana Ibikombe 5 bya Shampiyona hamwe na Coppa Italia 4. Ubu ari ku mwanya wa 9 mu bamaze gutsindira Juventus Ibitego byinshi.