Ukraine:Volodymyr Zelensky yasuye abasirikare mu karere ka Kharkiv.

Ukraine:Volodymyr Zelensky yasuye abasirikare mu karere ka Kharkiv.

Zelensky yasuye Kharkiv mu ruzinduko rwa mbere akoreye hanze y’akarere ka Kyiv.Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasuye abasirikare mu karere ka Kharkiv, kashegeshwe n’imirwano ku rugamba rwo mu burasirazuba bw’igihugu.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere akoreye hanze y’akarere k’umurwa mukuru Kyiv kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Yafotowe yambaye ikoti ritamenwa n’amasasu, areba amatongo (ibyangiritse) mu mujyi wa Kharkiv.

Zelensky yabwiye abasirikare ko ashaka gushimira buri umwe muri bo ku bw’akazi katoroshye. Nyuma yaho, yirukanye umukuru w’urwego rw’umutekano muri ako karere kubera kutarwana kuri uyu mujyi.
Mu minsi ya vuba aha ishize, Uburusiya bwasubukuye kurasa ibisasu kuri Kharkiv umujyi wa kabiri munini muri Ukraine  nyuma y’ibyumweru bibiri byari bishize muri rusange hari ituze.

Uwo mujyi wibasiwe n’ibitero bikaze by’ibisasu mu mezi ya mbere y’iyi ntambara, mu gihe amashusho yagaragaje inyubako zahindutse umuyonga.

Mu kwezi kwa kane no muri uku kwezi kwa gatanu, abasirikare b’Uburusiya bagiye buhoro buhoro birukanwa mu nkengero z’uwo mujyi, bituma bamwe mu bari bahunze Kharkiv bagaruka iwabo.

Byatumye n’uburyo bwo gutwara abagenzi bwo munsi y’ubutaka bwongera gufungura ku nshuro ya mbere kuva iki gitero cyatangira.

Ariko uyu mujyi uracyari mu ntera ishobora kuraswaho n’imbunda za rutura z’Uburusiya. Ibisasu byinshi biremereye byumvikanye muri uyu mujyi nyuma y’uruzinduko rwa Zelensky.

Ibiro bya Perezida Zelensky byatangaje videwo ku rubuga rwa Telegram iherekejwe n’amagambo agira ati: “Inyubako 2,229 zarashenywe i Kharkiv no muri aka karere. Tuzazisubizaho, tuzongera twiyubake tugarure ubuzima.

Muri Kharkiv no mu yindi mijyi n’ibyaro byose aho ikibi cyaje. Iyo videwo igaragaramo abasirikare ba Ukraine batembereza Zelensky ahashenywe n’intambara, harimo n’imodoka za gisirikare zangiritse ziri ku ruhande rw’umuhanda.

Nyuma yaho, Zelensky yanditse ati: “Muri iyi ntambara, abateye barimo kugerageza kugira ikintu na gito bageraho”.

“Ariko bakwiye kuba barasobanukiwe mu gihe kirekire gishize ko tuzarwana kuri kavukire yacu kugeza ku mugabo wa nyuma. Nta mahirwe bafite. Tuzarwana kandi nta gushidikanya tuzatsinda”.

Perezida Zelensky yirukanye Roman Dudin, wari umukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Ukraine mu karere ka Kharkiv, “kubera ko atakoze mu kurinda umujyi kuva mu minsi ya mbere y’intambara isesuye, ahubwo akitekerezaho we wenyine gusa”.

Uruzinduko rwo ku cyumweru i Kharkiv rwabaye inshuro ya mbere Perezida Zelensky avuye mu karere ka Kyiv kuva igitero cy’Uburusiya cyatangira.

Yahuye n’abasirikare batarwanye kuri Kharkiv byonyine, ahubwo banasubije inyuma Abarusiya, bagasa nkaho babasubije inyuma kugeza ku mupaka w’ibihugu byombi.

Kuba yashoboye kuhasura bigaragaza ukuntu ibintu byahindutse muri uyu mujyi wa kabiri mu bunini muri Ukraine. Mu byumweru bicyeya bishize, uru ruzinduko rwo kongerera umurava abasirikare ntirwari gushoboka na busa.

Ariko, ntuve aho wibeshya, Kharkiv itekanye ubu bwonyine. Ahandi, ahanini Ukraine isa nkaho irimo gusubira inyuma, ibisasu by’imbunda za rutura z’Uburusiya birimo gutuma abasirikare ba Ukraine basubira inyuma mu karere ka Donbas.

Hamwe na Perezida wayo ufite impano yo gutuma abo aboyoboye bamwumvira, Ukraine urebye yatsinze intambara y’amakuru. Ariko ibyago ku Banya-Ukraine ni uko mu makuru atari ho hazashingirwa mu kumenya uwatsinze iyi ntambara.
line

Zelensky yahuye n’umukuru (mayor) wa Kharkiv na guverineri w’ako karere baganira kuri gahunda zo kongera kubaka ibyashenywe. Amakuru avuga ko yabashishikarije “gushaka imishinga myiza” yo gufasha kugarukana ubuzima muri uyu mujyi wangiritse.

Zelensky yavuze ko Aya ni amahirwe yo kugira ngo uturere nk’utu tugire isura nshya”.Andriy Yermak umukuru w’ibiro bya Zelensky, yavuze ko 31% by’ubutaka bwa Kharkiv ubu biri mu maboko y’Uburusiya, mu gihe 5% byisubijwe na Ukraine nyuma yuko mbere byari byarigaruriwe n’Uburusiya.

Mu gitero cyabwo, ubu Uburusiya burimo kwibanda ku karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine. Bwasezeranyije ko kugafata ari intego ikomeye y’intambara yabwo kuri Ukraine.

Abasirikare b’Uburusiya barimo kugerageza kugota imijyi ya Severodonetsk na Lysychansk. Ku wa gatandatu, minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko Uburusiya bwafashe umujyi uri hafi aho wa Lyman, wo muri Donetsk  ibarizwa mu karere ka Donbas.

INKURU NYAMUKURU MU MAHANGA