RwandAir yabaye ihagaritse ingendo zijya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

RwandAir yabaye ihagaritse ingendo zijya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

May 28, 2022 Off By ERIC HABIMANA

RwandAir yahagaritse ingendo zayo zose zijya mu Mijyi ya Kinshasa, Lubumbashi na Goma nyuma y’umwanzuro wa Guverinoma ya Congo ufatira ibihano u Rwanda.

Guverinoma ya Congo yafatiye ibihano u Rwanda irushinja gutera inkunga umutwe wa M23. Yanavuze ko uyu mutwe kandi ugiye kujya ufatwa nk’uw’iterabwoba kandi ko uvanywe mu biganiro by’amahoro.

Undi mwanzuro wafashwe ni uwo guhagarika ingendo za RwandAir kandi bigahita bitangira gushyirwa mu bikorwa.

RwandAir yasohoye itangazo, ivuga ko umwanzuro wa Guverinoma ya Congo washyizwe mu bikorwa, ko ingendo zayo zahagaritswe.

Yihanganishije abakiliya bayo bashobora kuba bagizweho ingaruka n’izi mpinduka, inabizeza ubufasha bunyuze mu gukuraho amafaranga ubusanzwe asabwa ufite itike kugira ngo ayihindure.

RwandAir yajyaga i Goma ku wa Mbere no ku wa Gatatu guhera ku wa 15 Ukwakira 2021. Ni mu gihe i Kinshasa ho yajyagayo Ku wa Mbere, ku wa Kabiri, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu na Lubumbashi kuwa Mbere no kuwa Gatatu.

Aho mu itangazo ryayo yagize iti”

src:Igihe