UK:Umugore afunzwe azira kwica umwana yareraga.

UK:Umugore afunzwe azira kwica umwana yareraga.

Umugore wo mu Bwongereza wishe umwana w’umuhungu w’igitambambuga yari yiyemeje kurera yakatiwe gufungwa imyaka 18.Laura Castle yemeye icyaha cyo kwica ariko avuga ko atari agambiriye kwica ikibondo cyitwa Leiland-James Corkill.

Laura Castle yakubise ku kintu gikomeye Leiland-James Corkill wari ufite amezi 13 mu kwezi kwa Mutarama(1) 2021.mu rubanza, yemeye icyaha cyo kwica atabigambiriye ariko urukiko rwamuhamije kwica abigambiriye no gukora ubugome ku mwana.umugabo we Scott Castle yahanaguweho icyaha cyo gutera cyangwa gutuma uyu mwana apfa.

Laura, w’imyaka 38, yakatiwe igifungo cya burundu ariko kigomba kuba nibura imyaka 18.
Mu rukiko, yarize ubwo yarimo asomerwa ariko arahogora kurushaho ubwo hasomwaga ubutumwa bwa nyina w’umubiri w’uriya mwana, wise Laura “igisimba”.

Umucamanza yavuze ko Laura yagize ubuhemu bwo gushaka kugumana Leiland-James mu gihe byari bimaze kugorana ko akundana n’iki kibondo, avuga ko yari akwiye guhagarika uko kumurera.

Leiland-James yahawe Laura n’umugabo we Scott muri Kanama(8) 2020 ubwo yari afite amezi umunani. Ubwo yavukaga yari yarajyanwe mu irerero ry’akarere ka Cumbria mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza.

Urukiko rwumvise ko uwo mugore n’umugabo we bagowe no guhuza na we, ndetse Laura yoherereje ubutumwa umugabo we ubwo uyu yari ku kazi bunenga uwo mwana Leiland-James, amwita amazina mabi, anavuga ukuntu “yamukubise bya nyabyo”.

Ahagana saa mbili n’iminota 15 za mu gitondo (8h15) ku isaha ya GMT ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere mu 2021, Laura yahamagaye nimero 999 y’ubutabazi bwihuse avuga ko Leiland-James yataye ubwenge.

Yanavuze ko yari arimo guhumeka mu buryo budasobanutse, nyuma yo guhubuka avuye mu ntebe.

Leiland-James yapfuye ku munsi wakurikiyeho mu bitaro by’abana bya Alder Hey Children’s Hospital byo mu mujyi wa Liverpool, aho abaganga bagaragaje amakenga menshi ku byo uwo mugore yavugaga.

Nyuma yuko mbere yaho yari yabwiye polisi ko Leiland-James yaguye avuye mu ntebe, mu ibazwa ryakurikiyeho Laura Castle yagiye asubiza ko nta cyo afite cyo kubivugaho

Ku munsi wa mbere w’urubanza rwe, yemeye ko yishe umuntu ariko avuga ko atari abigambiriye.abwiye urukiko ko “yataye ubwenge” ubwo uwo muhungu yari arimo kurira akamuzunguza kugira ngo agerageze kumucececyesha, by’impanuka agakubita umutwe we ku ntebe.

Abaturanyi bavuze ko bumvise urusaku rw’ikintu cyikubise hasi ariko ko nta mwana bumvise arimo kurira, umushinjacyaha avuga ko Laura “yananiwe kwihangana” ubwo Leiland-James yaciraga ibiryo by’abana bya Weetabix.

Abaganga bakoze isuzuma ry’icyamwishe bavuze ko imbaraga “nyinshi cyane” ari zo zatumye habaho ibikomere ku bwonko byamuviriyemo urupfu, ndetse bemeza ko umutwe we wakubiswe ku kintu gikomeye.

Abo baganga bavuze ko guhubuka mu ntebe bitari gutuma avira imbere amaraso menshi, bavuga ko ibikomere yagize ari nk’ibyo umuntu agirira mu mpanuka y’imodoka iri kugendera ku muvuduko mwinshi cyane.
‘Kutavugisha ukuri’

Urukiko rwumvise ko akanama k’akarere ka Cumbria kari kabizi ko hari ibibazo byo kudahuza, ariko ko katari kazi ko biri ku kigero cyuko Laura yakoreshaga uburyo bwo kumuhana amukubita, mu gihe nta mibyimba y’inkoni yabonetse ku murambo w’icyo gitambambuga.

Mu ntangiriro y’ukwezi kwa mbere, hari hateganyijwe gukorwa isuzuma kuri uko kurerwa kwe, nyuma yuko umukozi ushinzwe imibereho myiza yari yavuze ko adashobora kwemeza ko uko kurera umwana bikomeza igihe nta yandi mahugurwa yaba ahawe Laura n’umugabo we.

Umushinjacyaha Rachel Faux yavuze ko “kutavugisha ukuri” kwa Laura ku kuntu yakoreshaga igihano cyo gukubita ari inyongeracyaha, kuko iyo akanama k’akarere kaba karamenye ibitekerezo bye, Leiland-James “atari kuba na rimwe yarashyizwe hamwe na we”.
Ubushinjacyaha bwatangaje videwo zafashwe na Laura Castle zerekana Leiland-James arimo kurira

Corkill, nyina wa Leiland-James, yavuze ko umuhungu we yamwambuwe “kuko habaho ibyago byo kwangizwa mu marangamutima no ku mubiri”, ariko “nyamara ibi byamubayeho” ari mu maboko y’umugore “wamureraga”.

Mu itangazo ryasomewe urukiko, yagize ati: Nabwiwe ko yari kuba atekanye kandi ko yari kugira ubuzima bwiza, ibyo nta cyo byari bintwaye.

“Nshobora kubabwiza ukuri ko ibi nta na rimwe byari kuba byarabayeho iyo aza kuba ari kumwe nanjye. Umuziranenge wambuwe ubuzima imburagihe.biranshengura gutekereza ko ntazongera na rimwe kubona mu maso ye.abashinjacyaha beretse inteko y’abacamanza videwo Laura yifashe yarakaye cyane ubwo yumvaga urusaku rw’umwana urimo kuririra mu bitaro.

Umucamanza David McLachlan QC, yavuze ko Laura ari wenyine kandi “yashengutse” kuko “yashyizwe mu kato aba igicibwa muri gereza” nyuma yo guhamwa n’icyaha.umucamanza yongeyeho ko “bishoboka ko ari impera y’urushako rwe.

Ariko yavuze ko hari uruhande rumwe gusa rw’inzirakarengane rwa Leiland James  anongeraho ko Laura yari abizi ko ari we wenyine wo kuryozwa ibyabaye.

MU MAHANGA