Napoli: Icyifuzo cya mbere cyo kongera Amasezerano kuri Kalidou Koulibaly Ikizere cyaragabanutse

Napoli: Icyifuzo cya mbere cyo kongera Amasezerano kuri Kalidou Koulibaly Ikizere cyaragabanutse

May 26, 2022 Off By Moise KWITONDA

Umwaka umwe usigaye ngo Amasezerano ya Koulibaly arangire muri Naples, Ibihuha byo gusohoka muri iyi kipe bigenda byiyongera Umunsi kumunsi. Uyu munyasenegali Visi kapiteni wa Naples, irashaka kumwongerera  Amasezerano ngo imugumane igihe kirekire.

 

Nk’uko Ibinyamakuru byo mu Butaliyani bibitangaza, n’Amakuru y’Umunyamakuru Giovanni Scotto, Napoli yamusabye ko yakongera Amasezerano y’Imyaka 3  n’Umushahara wa miliyoni 3.5 zama euro ku mwaka. Amasezerano uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Senegali yanze, kuko ubu yafataga miliyoni 6. Perezida wa Napoli, Di Laurentis ntaratanga ikindi cyifuzo kandi ntabwo arafunga Umuryango mu gihe byaba bidakunze ko bumvikana akaba yagurishwa habonetse indi kipe yiteguye gutanga byinshi kurushaho nkuko bitangazwa na Senenews.

De Laurentiis ati;“Koulibaly ni Ikirango cya Napoli, ariko sinshobora kumuhatira kuguma hano niba atagishaka kudukinira, agomba guhitamo, Turashaka kumugumana, ariko ntidushobora kubimuhatiriza”.

Kalidou Koulibaly (wavutse ku ya 20 Kamena 1991) ni Umukinnyi w’Umupira w’Amaguru wabigize Umwuga ukina nka Myugariro muri  Napoli n’Ikipe y”Igihugu ya  Senegal. Yakiniye Metz mu 2010, Genk mu 2012, kuva 2014 kugeza ubu akinira Ikipe ya Napoli.