Uburusiya:Ibintu 4 Perezida Vladmir Putin asaba Ukraine kugirango intambara yo muri Ukrain irangire.

Uburusiya:Ibintu 4 Perezida Vladmir Putin asaba Ukraine kugirango intambara yo muri Ukrain irangire.

Perezida Vladmir Putin yatangaje ibintu 4 bishobora gutuma ahagarika intambara yo muri Ukraine, ibi kandi avuga ko mu gihe Ukraine itabikoze intambara idashobora guhagarara.

Perezida Vladmir Putin yatangije intambara kuri Ukraine tariki 24 Gashyantare 2022 ikaba iyi ntambara imaze amezi agera kuri atatu n’umunsi umwe.ikaba ari intambara yateje ibibazo mu bice bitandukanye by’isi,  avuga kandi ko ibyo nibishyirwa mu bikorwa ingabo zose z’Uburusiya zizahita zishyira intwaro hasi zigataha.

1.Guhindura itegeko nshinga

Putin yasabye Ukraine guhindura itegeko nshinga ikandika neza mu buryo budasubirwaho ko idashobora kwinjira muri OTAN/NATO. iyo ngingo igashimangirwa byihariye muri iryo tegeko nshinga, yongeraho kandi ko kunyungu y’Uburusiya Ukraine itazigera y’injira muri OTAN/NATO kandi ko ari ingingo itazigera ihindurwa na rimwe muri iryo tegeko nshinga rishya.

2.Kwemera ko intara ya Crimea ari iy’Uburusiya

Uburusiya bwasabye Amasezerano y’anditse ashyizweho umukono na Leta ya Ukraine yemeza ko intara ya Crimea yasubijwe Uburusiya kandi ko ntabugenzuzi na bumwe Ukraine iyifiteho haba muri ibi bihe cyangwa igihe kizaza.kandi mu bisobanuro birambuye bitagomba kwitwa ko Uburusiya butayishimuse cyangwa ngo buyiyomekeho ku ngufu.mu magambo maremare bikaba ko ari aba nya Ukraine bahatuye bakoze kamarampaka ibigena ubutegetsi bwa Keiv nabwo bukabibemerera.

3.Kwemerera Luhansk na Donetsk kwigenga

Uburusiya burasaba kandi Ukraine kugirango amahoro ahinde ni ugutegura indi nyandiko isobanura neza igashyirwaho umukono n’impande zombi, ishimangira neza ko Luhansk na Donetsk ari Repubulika zigenga zatandukanye na Ukraine ku neza n’amahoro yabahatuye.

4.Kwemera ko hari intwaro batemerewe gutunga

Uburusiya bwasabye Ukraine zimwe mu ntwaro itunze k’ubutaka bwayo cyangwa ikirere cyayo kuko ngo atari ngombwa cyereka nimba ari izigambiriye gushora intambara k’Uburusiya nta cyindi bongeyeho kandi ko Ukraine igomba kwambura intwaro nyinshi ziri mu baturage kandi ko igomba gusenya imwe mu mitwe y’abahezanguni Leta ya Ukraine ikoresha mu kwigiriza nkana kutavugwa ku banya Ukraine bavuga ikirusiya banibonamo cyane Uburusiya

 

 

 

 

MU MAHANGA