Umuhanzikazi N Byiza yashyize hanze indirimbo ye nshya

Umuhanzikazi N Byiza yashyize hanze indirimbo ye nshya

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda N Byiza ukorera umuziki mu Rwanda yamaze gushyira hanze indirimbo ye Igihe ije ikurikira iyo yaherukaga gushyira hanze yitwa Meter yari imaze amezi atatu

 

N Byiza ni umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi, kurubu afite indirimbo 19,  album ye yambere iri hanze,  yayise Nibyiza, ikubiyeho indirimbo 12 zose wumva ko zikoze muburyo bunogeye amatwi kdi yiganjemo ubutumwa bwiganjemo ubw’urukundo.

Mu kiganiro yagiranye na muhangalive.com yatangaje ko ubu ari no gutegura gushyira hanze indi album , ati: ubu ndi gutegura album ya 2 izaba iriho indirimbo nyinshi, zimwe mwagiye muzumva izindi nazo ziri gukorwa, gusa muzasangaho nka Meter imaze amezi atatu ndetse niyi nshyansha Igihe.”

twabibitsa ko uramutse ukeneye kumva indirimbo za N Byiza wazishakira kurubuga rwe rwa Youtube rwitwa N byiza, ni naho uza gusanga indirimbo ye nshya Igihe yakorewe muri Good kind record.

Umuhanzikazi N Byiza

 

IMYIDAGADURO