Ukraine:Intambara muri Ukraine izahoshwa binyuze mu nzira ya Diplomasi.

Ukraine:Intambara muri Ukraine izahoshwa binyuze mu nzira ya Diplomasi.

Zelensky avuga ko ibiganiro byonyine ari byo bishobora gusoza intambara muri Ukraine Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko inzira ya “diplomasi” yonyine ari yo ishobora gusoza intambara.

 

Zelensky vugira kuri televiziyo y’igihugu yumvikanishije ko urugamba igihugu cye gishobora gutsinda iyi ntambara cyagabweho n’Uburusiya ariko yongeyeho ko intambara ishobora guhagarara mu buryo buyisoza ari uko gusa binyuze ku meza y’ibiganiro.

Hagati aho, imirwano ikaze irimo kubera mu mujyi wa Severodonetsk no mu nkengero zawo, mu gihe abasirikare b’Uburusiya bongereye ibikorwa byo kugira ngo bafate akarere kose ka Luhansk ko mu burasirazuba bwa Ukraine.
Kurangira kw’imirwano mu mujyi uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Mariupol, mu majyepfo ashyira uburasirazuba, kwatumye abasirikare b’Uburusiya babona akanya ko koherezwa ahandi, bituma bongera umurego mu gitero cyabo mu burasirazuba.Guverineri w’akarere ka Luhansk Serhiy Haidai yavuze ko Abarusiya barimo gusenya umujyi wa Severodonetsk mu gihe barimo kuwugota buhoro buhoro.

Mu butumwa yanditse kuri Telegram yavuze ko abasirikare ba Ukraine basubije inyuma ibitero 11 ku rugamba. yavuze ko ibifaru umunani byo mu modoka z’abasirikare b’Uburusiya byashenywe nta ruhande rudafite aho rubogamiye rwemeje ibyo yavuze.

abanyamakuru bavuze ko Uburusiya bwongereye ibitero by’imbunda za rutura n’indege, hamwe n’ibitero by’ibisasu bya misile, bugenda bwigarurira kilometero imwe imwe muri Luhansk, mu gihe abasirikare ba Ukraine byabaye ngombwa ko basubira inyuma mu ijambo rye ryo kuri televiziyo, Zelensky yavuze ko intambara izamenekamo amaraso, hazabaho imirwano, ariko izarangira bya nyabyo gusa binyuze muri diplomasi.ariko yasobanuye ko ibi bitazoroha, kuko nta ruhande na rumwe rushaka kugira ikintu na kimwe ruhara (rureka).

Ku wa kabiri, Mykhaylo Podolyak, intumwa nkuru ya Ukraine mu biganiro, yavuze ko ibiganiro byabaye bihagaze ku munsi wakurikiyeho, Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, yashinje abategetsi ba Ukraine kudashaka gukomeza ibiganiro byo gusoza imirwano.ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya bivuga ko inama impande zombi ziheruka kugirana hashize ukwezi ibaye, ikaba ari iyo ku itariki ya 22 y’ukwezi kwa kane ibi rero bikaba aricyo cyatumye Zelensky avuga ko ibiganiro byonyine ari byo bishobora gusoza intambara muri Ukraine.

Mu gihe bitaboneka ko imirwano izahagarara, Amerika irimo koherereza Ukraine indi mfashanyo ya gisirikare, iyo mu rwego rw’ubukungu hamwe n’ijyanye n’imibereho.ku wa gatandatu, Perezida w’Amerika Joe Biden yashyize umukono ku mushinga w’itegeko uha Ukraine imfashanyo ya miliyari hafi 40 z’amadolari, nkuko byatangajwe n’ibiro bye bya White House.

Ayo mafaranga ni yo ya mbere menshi y’ubufasha bw’Amerika kuri Ukraine kuva iki gihugu cyagabwaho igitero n’Uburusiya ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.uwo mushinga w’itegeko – wo guha Ukraine imfashanyo mu gihe cy’amezi hafi atanu ari imbere – urimo n’inkunga ya miliyari 6 z’amadolari agenewe ibifaru n’ubwirinzi bwo mu kirere.

Perezida Zelensky yanditse kuri Twitter ashimira, avuga ko imfashanyo ya gisirikare “icyenewe cyane kurusha mu kindi gihe cyabayeho”.ku wa gatandatu kandi, byamenyekanye ko Perezida Biden ari umwe mu baturage b’Amerika barenga 900 batemerewe kwinjira mu Burusiya kugeza igihe kitazwi.

Urwo rutonde ruriho n’umukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Antony Blinken, umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo hanze y’Amerika (CIA) William Burns, hamwe n’abagize inteko ishingamategeko y’Amerika babarirwa mu magana.mu yandi makuru, Uburusiya bwafunze gaz (gas) yabwo kuri Finland, nyuma yuko iki gihugu cyanze ubusabe bw’Uburusiya bwo kuriha ibitoro mu mafaranga yabwo y’ama-roubles.

MU MAHANGA