America:Biden yavuze ku bwicanyi bukomeye bwabereye i Buffalo ndetse n’iterabwoba.

America:Biden yavuze ku bwicanyi bukomeye bwabereye i Buffalo ndetse n’iterabwoba.

Ubwicanyi Bwabereye i Buffalo n’Iterabwoba ryo mu Gihugu, Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yemeje ko kuri uyu wa kabiri ko habayeho  ubwicanyi bukomeye bwabaye mu mperazi cyumweru gishize bwabereye  i Buffalo, muri reta ya New York, ndetse avuga ko ari iterabwoba ryo mu gihugu hagati.

 

Kucyumweru umusore w’umuzungu w’imyaka 18 yinjiye muri REstaurent yica abirabura 10, akomeretsa abandi batatu akoresheje imbunda.Perezida Biden n’umugore we babonanye mu mwiherero n’imiryango y’abanyakwigendera hamwe n’abantu batatu bakomeretse, aho ubwo bwicanyi bwabereye yanenzea bikomeye ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi by’icyo gitero.

Yavuze ko urugomo hamwe n’iterabwoba bikomeje i baffalo kandi ko bikabije cyane muri America avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugirango birangire.

Nyuma yongeyeho ko agiye gusaba  akanama  ka Amerika kwemeza itegeko rimaze imyaka n’imyaka ryaramaganywe ryo gukura intwaro mu baturage.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, nawe yagaye ubwo bwicanyi. Umuvugizi we yatangaje ku cyumweru gishize yavuze ko ababajwe n’icyo gikorwa cy’ivangura rishingiye ku ruhu rikorerwa abirabura ndetse n’ubwicanyi bwabereye i Buffalo.

MU MAHANGA