Ukraine:Uburusiya bwigaruriye Mariupol yose.

Ukraine:Uburusiya bwigaruriye Mariupol yose.

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine rwarangiye nyuma y’amezi atatu ugoswe n’ingabo z’Uburusiya amagana y’abasirikare ba Ukraine ba nyuma kuva kuwa mbere barimo kuvanwa mu gace ka nyuma kari gasigaye katarafatwa n’Uburusiya kagizwe n’uruganda rw’ibyuma Azovstal.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri izindi bus zavanyeyo abasirikare b’inkomere bagera kuri 50 ba Ukraine, kandi abategetsi bayo bavuga ko bakomeza gukora ibishoboka n’abandi bose bakahava abasirikare ba Ukraine barimo kujyanwa mu bice by’iburasirazuba bigenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya hafi y’umujyi wa Donetsk gufata Mariupol yose bivuze ko Uburusiya ubu bufite inzira y’ubutaka ihuza uyu mujyi n’umwigimbakirwa wa Crimea kandi bugenzura inyanja yose ya Azov.

Gua Moscow ntacyo iravuga ku busabe bwa Ukraine bwo guhererekanya imfungwa z’intambara hagati aho ingabo z’Uburusiya zikomeje ibitero bya za misile ahatandukanye muri Ukraine abategetsi baho bavuga ko ku wa kabiri ibyo bisasu byishe abantu umunani ibiganiro byo kumvikana hagati ya Ukraine n’Uburusiya byabaye kenshi ariko birimo kugorana no guhagarara bya hato na hato ndetse n’ibiganiro byarimo biba muri iyi minsi ku wa kabiri byarahagaze kuko impande zombi hari ibyo zirimo gushinjanya ariko kugira ngo abasirikare ba Ukraine bavanwe mu ruganda Azovstal byagezweho mu bwumvikane runaka bigoye. Amakuru arambuye kuri byo yakomeje kugirwa ibanga guhererekanya imfungwa nabyo bishobora kugorana kuko umwe mu badepite bakomeye mu Burusiya yumvikanye yita abasirikare ba Ukraine aba-Nazi n’abanyabyaha by’intambara.

Uyu yasabye ko hatabaho kubahererekanya hejuru ya 80% by’inyubako muri Mariupol zarasenyutse n’igice kinini cy’abari batuye uyu mujyi barahunze mu cyumweru gitaha Urukiko rw’Ikirenga rw’Uburusiya ruzumva umushinjacyaha wifuza ko itsinda ry’abarwanyi bahoze mu ruganda Azovstal ryitwa umutwe w’iterabwoba Ukraine ivuga ko nta yandi mahitamo yari isigaranye uretse ‘gukiza ubuzima’ bwa bariya barwanyi bayo kuko batari bagishoboye kubagezaho ibiribwa n’amasasu yo kubafaha mu ntambara.abo barwanyi bo bakiri muri ruriya ruganda bavugaga ko bazarwana kugeza ku rupfu aho kwishyikiriza abarusiya.

MU MAHANGA