Kenya: Rigathi Gachagua na Martha Karua nibo bakandida ku mwanya wa Visi Perezida.

Kenya: Rigathi Gachagua na Martha Karua nibo bakandida ku mwanya wa Visi Perezida.

Abakandida babiri bakomeye mu matora ya perezida muri Kenya bahisemo abo biyamamazanya nka visi perezida aba ni abo mu bwoko bw’aba Kikuyu bubonekamo amajwi menshi mu matora mu rwego rwo kongera amahirwe yabo yo gutsinda amatora azaba mu kwezi kwa munani.

 

 

Visi Perezida wa Kenya William Ruto yahisemo umunyemari Rigathi Gachagua mu gihe Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe yahisemo Martha Karua wahoze ari Minisitiri w’ubutabera umusesenguzi Javas Bigambo yatangaje ko babiri batandukanye cyane usibye kuba bakomoka mu karere k’umusozi wa Kenya.

Akarere k’umusozi wa Kenya karangwamo abo mu bwoko bw’aba Kikuyu aba bakaba ari ubufasha bushobora kuba ingenzi cyane mu kugena ibiva mu matora Gachagua azi gushaka amajwi cyane kandi avuga imvugo yumvwa n’aba Kikuyu b’amikoro macyeya bamaze igihe bashyigikira Ruto kuri gahunda ze zo gucyemura ibibazo by’ubukungu.Karua ni umunyapolitiki ufatirwaho urugero no hanze y’abo mu bwoko bw’aba Kikuyu kandi azwiho kugira ishyaka (umurava) ryo kuvugurura urwego rw’ubucamanza ndetse ni impirimbanyi irwanya ruswa abasesenguzi bamwe bavuga ko nubwo abajijutse bashobora gukurikira iyi mpirimbanyi irwanya ruswa ingingo ahanini izagena ibiva muri aya matora ari amavugurura mu bukungu.

Umusesenguzi Bobby Mkangi yabwiye yavuze ko impande zombi zifite inenge y’ibirego bya ruswa ndetse iyo ni yo mpamvu nta n’umwe urimo gutunga undi intoki.ruswa ntikiri ikibazo Bisa nkaho ari uburyo bwacu bw’imibereho ndetse byabaye ibintu bigoranye kwerekana umuyobozi ukomeye udafite icyaha cya ruswa.

Gachagua akurikiranyweho ibirego bya ruswa no gukoresha amafaranga afite inkomoko mbi agera kuri miliyoni 65 z’amadolari y’Amerika (angana na miliyari 66 mu mafaranga y’u Rwanda) ahakana ibyo birego avuga ko arimo gutotezwa na leta kubera gushyigikira Ruto. Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta arimo gushyigikira Odinga uyu bamamaye hamwe mu gusuhuzanya n’ikiganza mu mwaka wa 2018 nk’ikimenyetso cyuko biyunze, nyuma y’imyaka yari ishize bashyamiranye muri politiki.abasesenguzi bavuga ko kuva icyo gihe, Odinga – wamaze igihe ari umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi agatsindwa inshuro enye mu kugerageza kuba Perezida wa Kenya mu matora yabanje – ahanini ubu yirengagije ibitagenda byose byo muri guverinoma.

Kuba yarahisemo Karua nk’uwo biyamamazanya, na byo ni ukugerageza kwigarurira abatora b’abagore, ariko umusesenguzi Bigambo ntazi neza ukuntu Karua bizamuhira.Bigambo ati: “Anyura abagore mu bijyanye n’amashuri no kwiga, ntabanyura mu ngiro [mu bikorwa]. Anyura gusa igice kimwe cy’ab’amikoro yo hagati na hagati ndetse n’abakora mu miryango itegamiye kuri leta badafite ijambo rinini mu kugena ibiva mu matora”.
Mu mwaka wa 2013, Karua yiyamamarije kuba Perezida, abona amajwi 43,881 – angana na 0.36% by’amajwi yose icyo gihe.

Ariko azwiho kuba ari umuntu ushize amanga no kugira ubushishozi mu guharanira demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi.arikubise (yarivumbuye) asohoka mu bikorwa bya babiri bari ba perezida.mu mwaka wa 2001, yasohotse mu birori byari byitabiriwe n’uwari Perezida Daniel arap Moi, mu kwamagana amagambo yavuzwe kuri Mwai Kibaki icyo gihe wari ukuriye ishyaka rye.

Mu mwaka wa 2009, Karua yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’ubutabera, avuga ko yababajwe no kuba Kibaki, wari Perezida icyo gihe, yarashyizeho abacamanza we atabizi.Bigambo, wumusesenguzi, aribaza ati: “Ikibazo gikomeye ni ukumenya niba afite ubushobozi bwo kwigaragaza nk’uyoboye akarere k’umusozi wa Kenya, muri iki gihe Perezida Uhuru arimo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.Uhuru Kenyatta arimo kuva ku butegetsi nyuma yo gusoza manda ebyiri z’imyaka itanu kuri buri manda Ku rundi ruhande, Gachagua yashimwe n’abasesenguzi bamwe kubera ubushobozi bwe bwo kubyaza umusaruro itsinda yari arimo ubwo yari umujyanama wa Perezida Kenyatta ndetse no mu gihe yakoraga nk’umukozi w’akarere mu turere dutandukanye.

Mkangi, wa musesenguzi wundi, ati: “Ubushobozi bwe bwo kuba yarageze muri uyu mwanya urebye amazina y’abandi yari yatanzwe kandi azwi ku rwego rw’igihugu, ni ikintu gifite icyo kivuze”.Gachagua ni depite uhagarariye akarere ka Mathira, rwagati muri Kenya, kavuyemo batatu muri ba Perezida bane ba Kenya kugeza ubu. Abo ni Jomo Kenyatta, Mwai Kibaki na Uhuru Kenyatta ni umunyemari ugira imbwirwaruhame (amagambo) zo kwiyamamaza zumvikanisha ko asobanukiwe n’ibibazo byibasiye aba Kikuyu.Bigambo ati: “Ni umunyapolitiki utisukirwa Ruto yari acyeneye kugira ngo ashobore guhangana na Perezida Uhuru mu karere ko hagati”.

Nubwo hari ibibazo by’ubukungu birimo kwigaragaza nk’ibishobora kuzashingirwaho mu buryo abantu bazatora, amoko aracyashingirwaho cyane n’abatora.Iyi ni inshuro ya mbere kuva Kenya yabona ubwigenge mu 1963 umu Kikuyu atabaye umukandida perezida w’ibanze – Ruto ni umu Kalenjin, ubwoko bwa gatatu bugizwe na benshi muri Kenya, mu gihe Odinga ari umu Luo, ubwoko bwa kane bugizwe na benshi muri iki gihugu.

Bombi rero bagennye aba Kikuyu – ubwoko nyamwinshi mu gihugu – kugira ngo biyamamazanye na bo nk’aba Visi Perezida muri aya matora yo ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani, icyemezo gishobora kugira akamaro cyangwa kikangiza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.Mkangi ati: “Amahitamo y’abo kwiyamamazanya b’aba Kikuyu ni yo yari uburyo bwonyine bwo gushishikariza abo muri ubwo bwoko kuza bagatora”.

MU MAHANGA