“Imyifatire yiswe iy’Urukozasoni…”; Jérôme Rothen yibasiye bikomeye Umukinnyi wa PSG.

 “Imyifatire yiswe iy’Urukozasoni…”; Jérôme Rothen yibasiye bikomeye Umukinnyi wa PSG.

May 18, 2022 Off By Moise KWITONDA

Umukinnyi w’Umupira w’Amaguru mu Ikipe ya Paris Saint Germain n’Ikipe y’Igihugu ya Senegali; Idrissa Gueye kuri uyu wa gatandatu ku munsi wa 37 wa Shampiona bakina n’ikipe ya na Montpellier,  yanze gukina no kwambara Umwambaro uriho amagambo yo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina.

Gueye wafashije ikipe ya PSG gutwara ligue 1, akanatwarana n’igihugu cye cya Senegali CAN 2021 yabereye mu gihugu cya Cameroni ndetse n’itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar uyu mwaka, nyuma yo kwanga kwtabira uwo mukino, PSG mu kiganiro n’abanyamakuru kuri AFP yagize iti; Abakinnyi bacu bambaye iyi jersey bafite ishema, abastar bakomeye, Messi, Neymar cyangwa Mbappé, bagaragaza ubushake bw’ikipe.  ariko Gueye kuba atari ari kumwe nabandi muri iki gikorwa ni umwanzuro we bwite. Abajijwe na RMC, PSG yongeyeho ko ari  icyemezo ku giti cye.

Nyuma y’ibyo byose byabaye byo kutumvikana kubyo Gana Gueye yakoze, Jérôme Rothen, yagize ati ibaze niba UEFA ishyizeho gahunda y’ubukangurambaga  ku ivangura runaka umukinnyi akavuga ngo Oya; ati ntago nemeranya na Gueye kubyo yakoze rwose ku Ikipe ye ya Paris.

Kurundi ruhande Mnisitiri wa Siporo muri Senegali Matar Ba  yagaragaye ashyigikiye icyemezo cya Gana Gueye, agira ati;  Abantu barasa kandi Umupira w’Amaguru ni Umukino w’umudendezo si ukurwana nibyo Umuntu atizera bitajyanye n’imyemerereye ye. Akomeza agira ati Gana Abanyasenegali twese tumuri inyuma kandi twizera ko aduhagarariye twese.

Idrissa Gana Gueye (wavutse ku ya 26 Nzeri 1989) ni Umukinnyi w’Umupira w’Amaguru wabigize umwuga wo muri Senegali ukina mukibuga hagati ukinira Ikipe ya Paris Saint-Germain  muri Ligue 1 ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Senegali, yaciye mu makipe nka Lille, Aston Villa na Everton.