Wednesday, May 18, 2022

ghislain

Umuririmbyi wa Gospel muri Kenya ukomoka mu Rwanda Ghislain Bahati yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uri indirimbo” yanjye

Ghislain ni umwe mu baririmbyi batangiriye umuziki wabo mu karere ka Rubavu , kimwe n’abandi baririmbyi bahakomoka ni umwe mu baririmbyi bakoreye Imana mu itorero rye ry’ Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ( Eglise Adventiste du 7èmes Jours)

Ghislain , yaririmbye mu matsinda (goupe) atandukanye ndetse anatoza amakorari atandukanye , akaba yarabikoraga abarizwa mu mugi wa Gisenyi ari naho asengera .

Ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya uri indirimbo yanjye yavuze ko yibutse ibihe byiza yagiriye mu murimo w’ Imana kandi ko ntakindi umuntu yaha Imana atari ugukoresha neza iminsi y’ ubusore .

Yagize ati ” dukwiriye gukorera Imana tukiri abasore tukarinda dusaza tukiyikorera”

Agaruka ku mpano ye yavuze ko afite imigambi myinshi muri uyu mwaka kandi ko bigenze nkuko abyifuza uyu mwaka yasoza alubumu nshya ye kandi ko azadutangariza byinshi kuriyo mu bihe biri mbere .

Yagize ati ” iyi ndirimbo nshyize hanze uyu munsi umusogongero wizindi ndigutegura zizasohoka kuri album nshya kandi mu gihe cya vuba nzayibabwiraho byinshi”

Izi ndirimbo akaba azikorana naba producers batandukanye barimo abo mu Rwanda ndetse no muri Kenya aho amaze igihe atuye n’umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published.