Rihanna yatangaje ko agiye gushyira ibicuruzwa bye by’ubwiza mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika.

Rihanna yatangaje ko agiye gushyira ibicuruzwa bye by’ubwiza mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika.

Rihanna yatangaje ko ibicuruzwa bye birimo Fenty Skin azabigeza mu bihugu umunani bya Afurika guhera mu mpera zuku kwezi.ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi wa pop yavuze ko yari ategereje uyu mwanya kandi ko iyi ari intangiriro.

Ibicuruzwa byubwiza azabigeza muri Botswana, Gana, Kenya, Namibiya, Nijeriya, Afurika y’Epfo, Zambiya na Zimbabwe.Umuhanzikazi Rihanna amazina ye yose ni Robyn Rihanna Fenty yashyize ahagaragara Fenty Beauty muri 2017 ku bufatanye na sosiyete ikora ibintu byu bwiza izwi nka LVMH (Moët Hennessy Louis Vuitton).Atunze agera kuri $ 1.7bn (£ 1.2bn) hamwe n’agera kuri miliyari 1.4 akura mu gaciro ka Fenty Beauty.Bivugwa ko iyi sosiyete yinjije amadorari 100m (£ 72m) mu minsi 40 ishizeYinjiza amafaranga menshi kurusha ayandi marushanwa y’ubwiza ashingiye ku byamamare nka Kylie Jenner ya Kylie Cosmetics, Ubwiza bwa KKW bwa Kim Kardashian na Sosiyete ya Jessica Alba, nk’uko Forbes ibitangaza.

IMYIDAGADURO