Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe

Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe

May 7, 2022 Off By muhangalive

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco mu Rwanda yatangaje ko ibaye ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda kubera iperereza ku byaha ririmo gukorwa ku mukuru w’ikigo cyigenga kiritegura.mu mpera z’ukwezi gushize Dieudonné Ishimwe ukuriye Rwanda Inspiration Back Up yatawe muri yombi akekwaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina yaba yarakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye iryo rushanwa.

Guhagarika iri rushanwa bikurikiranye kandi no gufungwa kwa Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017.amakuru avuga ko Elsa Iradukunda yafunzwe akekwaho icyaha cyo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Dieudonné Ishimwe.ubwo Ishimwe yafungwaga umwe mu bakozi ba Rwanda Inspiration Back Up yavuze ko abakobwa bane bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye bamureze bavuga ko yabasambanyije afite ibyo abizeza.

Miss Rwanda ni irushanwa ry’ubwiza riri mu bikorwa by’imyidagaduro bivugwaho cyane kurusha ibindi buri mwaka mu Rwanda.kuva nyuma ya jenoside ryongeye gusubukurwa mu 2009 riteguwe na minisiteri y’umuco na siporo ryongera kuba mu 2012 nabwo riteguwe na leta.kuva mu 2014 Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe yatangiye gutegura iri rushanwa nyuma yo gutsindira isoko kuva icyo gihe niyo yonyine yariteguraga.

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yatangaje ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe hari bamwe basaba ko leta irisubirana abandi bagasaba ko ryavanwaho burundu.