Alina Kabaeva ni muntu ki?

Alina Kabaeva ni muntu ki?

May 6, 2022 Off By muhangalive

Uburusiya busanzwe bwarafatiwe ibihano bikomeye ariko ubu Ubumwe bw’Uburayi (EU) bushobora no kwibasira Alina Kabaeva.Uyu ni umunyapolitiki ukuriye ibitangazamakuru yahoze ari ndetse niba ibivugwa ari ukuri ni umukunzi wa Perezida Vladimir Putin waba ari na nyina wa bamwe mu bana be.

Ibihano byashyizweho na EU n’abandi bigamije kwibasira abari hafi ya Putin ,abaherwe, abanyapolitiki, n’abandi bategetsi bakorana nawe.Mu kwezi gushize Amerika n’Ubwongereza byafatiye ibihano abakobwa be Maria Vorontsova w’imyaka 36, na Katerina Tikhonova w’imyaka 35 ni abana yabyaranye n’uwari umugore we Lyudmila.

Kugeza ubu Kabaeva nta bihano yafatiwe gusa ashobora kuba hari impungenge yagize muri Werurwe tariki ya 3 abatari bacye kuri internet banditse ubusabe ko avanwa mu nzu ye yo mu Busuwisi.hari abantu bemereye itangazamakuru ko Kabaeva ari ku rutonde rugezweho rw’abantu bafatiwe ibihano na EU.
AFP ivuga ko azibasirwa kubera uruhare rwe mu gukwiza icengezamatwara rya Moscow no kuba hafi ya Perezida Putin.Inyandiko y’ibanze ya EU ntabwo imuvuga nk’umukunzi wa Putin kandi EU ntabwo irasinya mu buryo bwemewe ibyo bihano.Perezida Putin iteka yabaye umuntu urinda cyane ubuzima bwe bwite kujya hanze igihe cyose yabubajijweho yahungaga ibyo bibazo.

Gusa ariko mu ruhame yavuze ko nta mubano afitanye na Kabaeva muri 2008 umunyamakuru w’ikinyamakuru Moskovsky yatangaje ko Putin ari mu migambi yo gutana n’umugore we Lyudmila akarongora Kabaeva.bombi bahakanye iyo nkuru nyuma gato abategetsi bafunze icyo kinyamakuru.

Hashize imyaka itanu Putin ubu ufite imyaka 69 yatangaje ko yatandukanye n’umugore we.mu gihe Putin yahakanaga umubano na Kabaeva uyu mugore yariho ahindura ava mu mikino yamuhiriye yinjira muri politike.mu gihe yari ahagaze neza Kabaeva yabaye uwa mbere ku isi muri siporo yo kwiyerekana mu buhanga bw’igororamubiri.

Yavutse mu 1983 atangira igororangingo afite imyaka ine umutoza we Irina Viner.Kabaeva yaje kumenyekana cyane anahabwa akazina k’ Umurusiyakazi ugororotse kurusha abandi,yatangiye guhatana ku rwego mpuzamahanga mu 1996 atungura abantu aba uwa mbere i Burayi mu mikino yo mu 1998.

Mu mikino olempike y’i Sydney yakoze ikosa rito mu kwiyerekana maze aba uwa kabiri hashize imyaka ine i Athens yatwaye umudari wa zahabu.Alina Kabaeva yinjiye muri politiki n’itangazamakuru nyuma yo gusezera mu igororangingo mu gihe yasezeraga muri iyo mikino yari amaze kwegukana imidari 18 yo ku rwego rw’isi na 25 y’i Burayi hejuru y’imidari olempike.

Kimwe n’abandi bakinnyi b’abarusiya ariko ntiyacitse icyasha cyo gukoresha imiti yongera ingufu yamburwa imidari ye mu 2001 nyuma yo gupimwa bagasanga yafashe ibintu bitemewe.

Yinjiye muri politiki aba depite w’ishyaka Russia United riri ku butegetsi mu nteko ishingamategeko kuva mu 2007 – 2014.muri 2014 yabaye umukuru wa National Media Group ifite imigabane minini mu binyamakuru bikomeye bya leta hafi ya byose.ibi binyamakuru nibyo bitangaza ubutumwa bwa Kremlin ku ntambara muri Ukraine bishinja abanya Ukraine ubwabo kurasa ku mijyi yabo bivuga ko ingabo z’abarusiya ari abacunguzi.umwanya we bivuga ko wamugize umugore w’umukire cyane aho inyandiko zagiye hanze zivuga ko yinjiza agera kuri miliyoni $12 ku mwaka.ntabwo bizwi neza igihe we na Putin bahuye bwa mbere, ariko si bishya kuba abakinnyi b’imena bahura na perezida w’igihugu.
Muri 2001 ubwo Putin yahaga impano Kabaeva

Hari ifoto yabo bombi yo mu 2001 ubwo Putin yamuhaga ishimwe ryo ry’Umudari w’Ubucuti rimwe mu byubahiro byo hejuru mu Burusiya.Putin na Kabaeva mu muhango wo mu 2001 Kabaeva yari afite imyaka 18,hari amakuru y’impuha avuga ko bafitanye abana nubwo bwose adahuza ku mubare wabo.

Ikinyamakuru cyo mu Busuwisi cyavuze ko mu 2015 Kabaeva yabyaye umuhungu wa Putin mu bitaro byihariye cyane hafi y’ikiyaga cya Lugano akabyara n’undi muhungu mu 2019 muri ibyo bitaro.Kuva intambara muri Ukraine yatangira hari abagiye basaba ko nawe afatirwa ibihano.Wall Street Journal yavuze ko Amerika igenda biguru ntege mu gufatira ibihano Kabaeva kandi afitanye umubano wihariyena Putin.

Mu kwezi gushize ushinzwe itangazamakuru muri White House abajijwe impamvu Alina Kabeva atari ku rutonde rushya rw’ibihano, yarasubije ngo “nta n’umwe” [mu bari hafi ya Putin] bitazageraho.